Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Sosiyete niduhe umwanya tubereke ibyo twifitemo - Omeste ufite ubumuga bw’ingingo

Wednesday 2 July 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bafite ubumuga, butandukanye bo mu Karere ka Rubavu, basaba abagifite imyumvire yo kubaheza cyangwa kubafata nk’abadashoboye kuyihindura kuko nabo bafite ibyo bashoboye kandi by’ingirakamaro.


Ni nyuma yaho, byagiye bivugwa ko hari ubwo abafite ubumuga butandukanye bakumirwa hamwe na hamwe bagafatwa nk’abadashoboye, ibyo bagenderaho aba baturage, bagasaba abagifite iyo myumvire basanga idakwiriye kuyireka, ahubwo bakabafa nk’abandi baturage bashoboye ndetse bakajya bahabwa n’akazi nkuko abandi bagahabwa nta kubinuba.

Ibi kandi bishimangirwa na Omeste, ufite ubumuga bw’ingingo, aho anenga ababaheza bakabafata nk’abadashoboye.

Ati " Mumbabarire ku mvugo ngiye gukoresha ni ubujiji, kuko umuntu ufite ubumuga wese ni umuntu, afite icyo ashoboye, kandi kuba ariho, hari impamvu ariho rero, sosiyete niduhe umwanya tubereke ibyo twifitemo."


Bakeneye guhabwa umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye.

Mugenzi we Bagiyekera Alex, ufite ubumuga bwo kutabona uvuga ko ari umuhanzi nawe akaba anavuza ingoma nawe asa nkutiganda mu kugaragaza bimwe mu byo ashoboye.

Yagize ati " Kuba twagira ubumuga ntabwo
bivuze ko tudashoboye, ubwonko burakora, ubungubu uko utuganiriza gutya, turi abagabo dufite n’ingo dufite n’abana, mu by’ukuri turashoboye kandi turabikora bigakunda."


Bavuga ko nubwo bafite ubumuga ariko bashoboye

Padiri Jean Rutakisha, akaba ari Umuyobozi wa Karitasi ya Diyosezeye ya Nyundo, ndetse akaba anafite ishingano zo gukurikirana ingo mbonezamikurire z’abana bato muri kano Karere ka Rubavu, ashimangira ko abafite ubumuga bakwiye gufatwa nk’abashoboye nta kubasiga inyuma birengagijwe nkabadashoboye.

Ati " Hari ubukangurambaga mbere na mbere tugomba gukora mu miryango bavukamo, kugirango ababyeyi babanze babyumve, kuko mbere barabahishaga, bakanabita ibimuga, wanamuza umubare w’abana yabyaye, akakubwira ngo mfite abana ariko hari n’ikimuga, kuko uwo nguwo atari umwana, ubukangurambaga twarabukoze, ubungubu umubyeyi wese yumva ko umwana ufite ubumuga ni umwana nk’abandi, kandi akwiye kwitabwaho nk’abandi bana.


Padiri Jean Rutakisha, ashimangira ko abafite ubumuga bakwiye gufatwa nk’abashoboye nta kubasiga inyuma birengagijwe nk’abadashoboye.

Yakomeje agira ati " Icya Kabiri mu burezi aho bagomba kwiga amashuri yose nk’abandi bana, ubu turi gufatanya n’ibigo bimwe na bimwe bitari byabona inzira yorohereza abana bafite ubumuga, ntabwo ari inzira gusa hari n’ibibaho, kuko hari igihe ujya mu ishuri ugasanga ikibaho kiramanitse, kiri hejuru, ibyo ntabwo tubyemera, ikibaho kigomba kumanuka kikajyaho umwana ashyikira, na wa wundi ufite ubumuga akaba agomba kureba nk’abandi bana.

Aba baturage bafite ubumuga, baboneraho kandi gusa Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kujya nabo babaha amahirwe bakagaragaza ibyo bashoboye, ndetse bagahabwa n’ibiraka mu kazi kabo bakora ntakubinuba.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru