Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Tourdu Rwanda2022: Umufaransa Alexandre Geniez niwe wegukanye Agace ka Gatanu

Thursday 24 February 2022
    Yasomwe na

Alexandre Geniez ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka gatanu muri Tour du Rwanda 2022 ubwo berekezaga i Musanze bavuye i Muhanga ku ntera y’ibilometero 129,9.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 ahagana Saa 9h00’ za mu gitondo ni bwo abakinnyi 79 bose b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa bahagurutse mu karere ka Muhanga berekeza i Musanze, ariko babanje gukora intera ya kilometero 1,6 mbere y’uko batangira kubara ibihe byagenwe nyirizina.

Alexander Geniez na Pierre Rolland aba basore bombi nibo bayoboye isiganwa nyuma yo kurenga mu karere ka Rulindo, bayoboye byatumye bagera i Musanze imbere ya Goico Plaza ahasorejwe ari bo bari imbere y’abandi.

uyu mukinnyi wa TotalEnergies waherukaga kwegukana agace( prologue )yakinwe ku Cyumweru, bazunguruka Kigali Arena Aho yakoresheje iminota igera kuri 12 n’amasegonda 14’ uyu munsi rero yongoye kwisubiza umwanya wa Mbere.

Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo ukinira Benediction Ignite wabaye uwa gatatu arushwa amasegonda agera kuri 19 , Kuko yaje akurikiye Pierre Rolland wa B&B Hotels Kuko Alexandre yamusize amasegonda atatu gusa.

Umukinnyi witwa Madrazo Angel Ruiz wa Burgos ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo (Mayon Jonne) Kubera ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya na Natnael Tesfazion bombi bakomeje guhatana muri iri rushanwa.

Mu gihe Kandi Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi Muhoza Eric ukinira Team Rwanda, aho ari ku mwanya wa 8 akomeje kurushwa umunota 1’ n’amasegonda 36, ejo tariki ya 25 Gashyantare bazakora ibilometro 152 bazahaguruka i Musanze, berekeza mu mu mujyi wa Kigali hakinwa agace ka Gatandatu.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali ku ntera y’ibilometero 152.

i Musanze abafana bari benshi cyane baje gushyigikira umukino w’amagare wasangaga Ku mazu maremare abantu ari benshi cyane Buheta ijisho uburyo abasore banyoga igare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru