Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Tujyane na Perezida Kagame mu mwanya w’Indahiro wari utegerejwe na bose

Sunday 11 August 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame amaze kurahirira u Rwanda n’Abanyarwanda ko azaharanira icyateza u Rwanda n’Abanyarwanda imbere, ko atazakoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite, yiyemeza ko natatira Indahiro akoze azabihanirwa n’amategeko, Imana ibimufashemo.

Ibi ni bimwe duhisemo mu bigize Indahiro Umukuru w’igihugu watowe akoze imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye kumva Indahiro ya Perezida Paul Kagame yakoze kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.

Ku isaha ya Saa Cyenda n’iminota 42 (3:42) z’igicanunsi Perezida Paul Kagame watowe n’Abanyarwanda baba ab’imbere mu gihugu n’abari hanze bamutoye ku majwi 99.18% atsinda abo bahataniraga intebe y’umukuru w’igihugu uko bari babiri, Dr Frank Habineza na Mpayimana Philip nubwo yatangiye indahiro ye.

Ni ndahiro yakoze mu minota mike ayisoza saa Cyenda n’iminota Mirongo ine n’ine (3:44) za Kigali.

Amaze kurahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, Perezida Paul Kagame yahise ajya gusinyira Indahiro akoze.

Nyuma yo gusinyira Indahiro, Perezida Kagame yahise ahabwa ibirango y’igihugu, Ibendera, ikiranganyego, inkota, Ingabo, abihabwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Muhanga Mubarak.

Perezida Kagame yahise ajya kwakira indirimbo y’igihugu nk’ikindi kirango kigihe igihugu cyigenga.

Umuhango wakomereje ku kwitegereza Ingabo zimwakiriza kumwereka uko zateguye ibirori byo kurasa amasasu 21 nk’ikimenyetso cyo kumusuhuza, ni amasasu yarashwe n’imbunda 5.

Hanyuma yo kurasa mu kirere, hahise haririmbwa ibitero bibiri by’indirimbo y’igihugu, igitero cya mbere n’icya nyuma cya Rwanda Nziza.

Undi mwanya wakurikiye uwo kwerekwa Ingabo na Polisi ni uw’Akarasisi gakundwa cyane n’Abanyarwanda cyane ko gasigaye gakorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda biyumvamo cyane bakamenya ikivuzwe bakirebera uko gikorwa mu mwanya ungana n’uwo guhumbya.

Umuhango wo kwakira Indahiro ya Perezida Paul Kagame Abanyarwanda batangiye kugera kuri sitade Amahoro kuza saa moya kugeza saa tatu binjira hahenda hakurikiraho izindi gahunda zirimo no kwakira abakuru b’ibuhugu 22 na za Guverinoma baje kwitabira Kurahira kwa Perezida Kagame nk’ibihugu bifitanye umubano n’u Rwanda.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru