Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Tuzaba uko dushaka kuba-Kagame

Saturday 13 July 2024
    Yasomwe na

Ku minsi wa nyuma wo kwiyamamaza kw’abakandida Perezida n’abakandida depite, umukandida Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bahisemo kuba uko nifuza kubaho, badakangwa n’abandi bibifuriza kubaho uko bashaka.

Yabitangaje ubwo yari kuri site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahasorejwe kwiyamamaza amazemo ibyumweu bigera kuri bitatu.

Paul Kagame yagiriye Inama abashaka kuvuga u Rwanda ko bakwiye kubanza kurumenya.

Yakomeje agira ati: "U Rwanda nacyera Abanyarwanda bari bamwe, ntibivuze ko batari batandukanye; ariko iyo byageraga ku Rwanda,.ku bunyarwanda, babaga ari bamwe. Imyaka rero ibaye myinshi tutari bamwe ubu twasubiye kuba bamwe.

Yavuze kandi ko hari ibihugu bigira Demokarasi yabyo uko bayikoze, ariko byagera ku Rwanda bagashaka ukundi kunyuranye n’ukwabo babishaka kandi nabyo bakabyita Demokarasi.

Ati: "Ubundi aho ibyo byose baturutse, batubwira ko, ariko baranatubeshya, kuko hari nk’igihugu cyangwa ibihugu bimwe bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi. Rimwe iryo shyaka rikaba ku butegetsi igihe kirekire kugeza igihe irindi rizayisimburira, ariko byagera muri Afurika, byagera mu Rwanda bakatubwira ngo amashyaka agomba kuba menshi, menshi ndetse atagira aho agarukira kandi bo bafite abiri gusa ahora asimburana, ndetse byaba umugambi w’ibyo bihugu bifite abiri gusa kugirira nabi ibindi bihugu, kuko akenshi bagira nabi, ntabwo bagira neza, ya mashyaka akajya hamwe akaba rimwe kubera ko bafite umugambi wo kugirira abandi nabi."

Umukandida wa FPR Paul Kagame yakomeje avuga ko imyaka 30 Abanyarwanda bamaze bayishatsemo ibisubizo bigatuma abantu bumva ko babaye nkuko batashakaga kuba.

Ati: "Ariko muri iyi si nkuko bisanzwe, mu Rwanda twahisemo ngo ’Tuzaba uko dushaka kuba’. Ntabwo ari uko umuntu wundi uwo ari we wese yashaka kutugenera uko tuba."

Akomeza agira ati: "Ibyo rero ntabwo ari njye ubyumva gusa, ntabwo ari FPR ibyumba gutyo gusa, ni mwese, ni twese n’utari FPR, n’utari njye."

Perezida Kagame, uri ku musozo wa Manda y’imyaka 7 ishize, yavuze ko mu myaka 30 ishize icyo gitekerezo cyari ikintu gito ariko aho ubu Abanyarwanda bageze ntawutabibona, ko Abanyarwanda bari kubaka igihugu kibabereye kandi ntawe bahutaje.

Site ya Gahanga muri Kicukiro ibaye iya nyuma Paul Kagame yiyamamarijeho muri uku kwiyamama nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora yayeganyije ko kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena bigasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko tariki ya 14 hazaba amatora ku banyarwanda bari hanze y’igihugu, bucye amatora rusange aba imbere mu gihugu hanyuma akomeze tariki ya 16 Nyakanga ku bakandida depite bazavamo abahagararira Abanyarwanda mu nteko Ishinga amategeko bavuye mu byiciro by’abagore, abafite no mu cyiciro cy’urubyiruko.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru