Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Turahirwa Moses yireguye ku rumogi na Pasiporo mpimbano akurikiranweho

Wednesday 10 May 2023
    Yasomwe na

Imbere y’umucamanza kuri uyu wa Gatatu, Turahirwa Moses, washinze Moshions yemeye ko yakoresheje urumogi ndetse aniregura ku mpapuro mpimbano za pasiporo akurikiranweho.

Hari mu rubanza rwo kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe agikurikiranwe n’ubushinjacyaha ku byaha bibiri aregwa.

Turahirwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yanemeye ko atabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora asobanura ko ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.

Yavuze ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo.

Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.

Ku kijyanye n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze ko yabikoze ari mu gukina filime ye Kwanda season 1, ndetse nta nimero passport yakoresheje ifite.

Ikindi ni uko ntaho yayikoresheje ayiyitirira cyane ko asanganywe iy’umwimerere, icyakora asaba imbabazi mu gihe hari uwaba yarajijishijwe n’iyo passport ye yakoresheje mu buhanzi.

Turahirwa yabajijwe niba atumva niba ari icyaha guhindura urwandiko rwe rw’inzira, we ahamya ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

Iburanisha ryapfundikiriwe aho, urubanza ruzasomwa ku wa mbere amenye niba akomeza kuburana afunzwe cyangwa ari hanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru