Sunday . 22 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Burundi bwafunze imipaka n’u Rwanda

Thursday 11 January 2024
    Yasomwe na

Amakuru ari kuvugwa hirya no hino aravuga ko Leta ya Gitega yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda.

Ni ibije bikurikira ijambo Perezida Gen. Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherutse kuvugira mu birori bisoza umwaka bitangiza uwa 2024, avuga ko u Rwanda rwimye icyo gihugu abantu rucumbikiye baruhungiyemo ku mpamvu zakurikiye umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015.

Muri iryo jambo kandi, Perezida Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.

Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.

U Rwanda kandi rwasubije ruvuga ko niba hari ibibazo u Burundi burufiteho inzira yakifashishwa mu kubishakira umuti ari inzira ya dipolomasi.

Abari basanzwe bakoresha iyi mipaka, uwa Nemba n’uw’Akanyaru izwi cyane bavuze ko imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

Kugeza ubu ntacyo impande zombi ziratangaza mu buryo bwemewe kuri ibi bivugwa, haba ku ruhande rw;u Rwanda cyangwa u Burundi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru