Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Burundi bwasubije u Rwanda inka yari imaze umwaka yibwe

Wednesday 11 January 2023
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’Abayobozi n’abaturage bo mu Burundi riyobowe na Musitanteri wa Komine Ntega bashyikirije u Rwanda inka y’umuturage witwa Nsanzimfura Tharcisse yibwe igafatirwa muri icyo gihugu.

Iyo nka yari yaribwe n’Umurundi kuwa 12/07/2021, hashize umwaka n’igice.

Umuhango w’ihererekanya wabereye mu Murenge wa Gishubi ku nkombe z’umugezi utandukanya u Rwanda n’u Burundi. Wayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zishinzwe umutekano n’abaturage barimo n’uwari wibwe inka ye.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yavuze ko nyuma yo gukurikirana k’ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Burundi, inka yarafashwe, uyu munsi yagaruwe mu Rwanda isubizwa nyirayo Tharcisse Nsanzimfura wo mu Mudugudu wa Hemba Akagari ka Nyabitare.

Inka yashyikirijwe Nsanzimfura Tharcisse wari umaze umwaka yarayibwe

Ubuyobozi bw’impande zombi bwishimiye imikoranire myiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru