Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda na DRCONGO bemeranyije guhagarika imirwano

Wednesday 31 July 2024
    Yasomwe na

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda byemeranyije guhagarika imirwano, "Cessez-le-feu" mu burasirazuba bwa Congo hagati y’abarwana.

Ni icyemezo cyavuye mu musaruro w’ibiganiro bimaze iminsi bibera i Luanda muri Angola, byatumijwe n’umuhiza hagati y’igihugu byombi, Perezida Lorenzo.

Itangazo ryaturutse i Luanda muri Angola ahabereye iyo nama tariki ya 30/07/2024 rivuga ko guhagarika imirwano bizatangira guhera tariki ya 04 Kanama 2024 ariko nta tariki bizarangirira.

Ayo makuru yatangajwe bwa mbere n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Angola kuri uyu wa kabiri nyuma y’inama hagati ya baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, Thérèse Kayikwamba Wagner wa Kongo na Olivier-Nduhungirehe w’u Rwanda n’umuhuza, Prezida wa Angola, Joao Lourenco.

Nyuma y’ibyo biganiro, abo bayobozi bombi bemeje ko impande zihanganye ari zo ingabo za Leta n’umutwe wa M23 zigomba guhagarika imirwano mu rwego rwo gushyigikira imigambi yo guharanira amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibiro bya ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo byemeza ko icyo gihugu kiyemeje gushyira mu bikorwa umugambi wo gusenya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwacyo harimo n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nubwo ku hemejwe guhagarika imirwano hagati y’abarwana, ntabwo havuzwe niba impande zirwana arizo zari zihagarariwe na buri gihugu muri iyo nama.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru