Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rusubije u Bufaransa bwarushinje gufasha M23

Tuesday 20 February 2024
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yasubuje Ubufaransa bwifatanyije na Congo buyisginja gutera inkunga umutwe wa M23.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubufaransa yanshyize inyandiko ku rubuga rwayo, igaragaza ko ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 ntetse irusaba guhagarika ibyo bikorwa kuko bibangamira umutekano mu karere.

Ntibyafashe umwanya munini ngo u Rwanda rusuhize nkuko rwasubije Amerika ubwo nayo yari imaze gusaba ko u Rwanda rwakura ingabo zarwo muri congo ndetse yo ikanasa congo nayo kurekera gukorana na FDLR, ariko ikawita umutwe witwaje intwaro yirengagije ko mbere yawufataha nk’umutwe w’iterabwoba bitewe n’ibyo wayikoreye, bizwi mu mateka.

U Rwanda rumaze kugaragaza ko Ubufaransa burubwiye ibyo ari bwo buzi neza umuzi w’ibibazo biri muri Congo no mu karere kurusha undi wese ubivuga.

Ni igisubizo u Rwanda ruhaye ubufaransa mu bigaragara gisubiza ibimaze iminsi biganirwaho n’impande zombi, kuko byavuzweho tariki 18 z’uku kwezi nkuko bikubiye muri iyo baruwa.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko “nta muntu n’umwe uzi byinshi ku mpamvu shingiro n’amateka y’intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC kurusha u Bufaransa.”

Madamu Yolande Makolo yakomeje agira ati: “Ikindi kandi, Umuyobozi uriho ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro avuga cyane kuri aya mateka, ndetse n’ibirimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC, bityo ntihakabayeho urujijo.”

Yongeyeho ati: “Iyaba ibibazo nyakuri bishamikiye ku nkomoko y’intambara byari bikemuwe, ikibazo ubwacyo nticyari kubaho.”

Ku ruhande rwa Congo, imaze iminsi ishimangira ko ibyo amahanga agenda asaba u Rwanda na M23 bituruka mu musaruro w’imbaraga nyinshi iki gihugu gishyira mu kitsa igitutu ibihugu bikomeye n’umuryango mpuzamahanga ngo ubokereze igitutu u Rwanda ruhagarike gukomeza gutera inkunga M23.

Gusa nubwo u Rwanda izo mpande zose zirushyira mu majwi, ruvuga ko birengagiza ko ibibazo bya congo bizakemurwa na leta ya congo n’abo bahanganye ndetse ko nabo bakwiye kurekera aho gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugambiriye guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ukagaruka gusoza jenoside wasize ukoze.

U Rwanda Kandi ntiruhwema kwibutsa congo n’isi muri rusange ko nta ngabo zarwo ziri muri congo cyangwa ubufasha ubwo ari bwo bwose ruyiha ariko kandi rugashimangira ko ruzakomeza kuba maso kuko ruzi aho umwanzi warwo, FDLR ari n’icyo agambiriye bityo ntawuzarubuza kwirinda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru