Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

U Rwanda rwemeje kwitabira inama ya SADC na EAC

Monday 17 March 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ni inama yiga ku buryo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahagarara hadakomeje imbaraga z’intambara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari abajijwe niba hari intumwa z’u Rwanda zigomba kwitabira iyi nama yabwiye IGIHE ati “ Yego, ni ho turi”.

Muri iyi nama harasuzumwa raporo yateguwe n’abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare, irebana n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no kubaho kw’ibikorwa by’ubutabazi.

Mu bindi bakora harimo gutegura umurongo w’ibiganiro bya politike bizahuza ubutegetsi bwa RDC n’abashyamiranye na bwo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru