Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rwitabiriye ibiganiro bihuza M23 na FARDC

Wednesday 14 December 2022
    Yasomwe na

Umusirikare w’u Rwanda yagaragaye mu biganiro byahuje Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.

Ni umusirikate ubarizwa mu mutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF.

Yagaragaye mu mpuzankano ya RDF iriho ikirango cya EACRF yari yaherekeje Komanda w’uyu mutwe, Lieutenant General Jeff Nyagah muri ibi biganiro byabereye mu gace ka Kibumba gahana imbibi.

Abandi bari muri ibi biganiro barimo Colonel Nzenze Imani uyobora ibirindiro bya M23 biri muri Kibumba, Lieutenant General Tchiko Tshitambwe uyobora ibikorwa bya FARDC muri rusange na General Mashita uyobora ibikorwa bya FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mutekano usesuye wari urinzwe n’ingabo za Kenya zibarizwa muri EACRF, intumwa za M23 na FARDC zaganiriye ku imirwano yahagarara, uyu mutwe witwaje intwaro ugasubira mu birindiro wahozemo, hagakurikiraho ibiganiro bya politiki.

Uyu musirikare w’u Rwanda ari muri EACRF hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC, ushyirwa mu bikorwa n’abagaba bakuru b’ingabo.

Uyu mwanzuro wavugaga ko buri gihugu kiri muri EAC kigomba kohereza muri EACRF umusirikare uzungiriza komanda mukuru, Gen. Nyagah, mu buyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru