Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ubwongereza na European Union bemeranyije ku masezerano y’uburobyi

Monday 19 May 2025
    Yasomwe na

Habayeho kugera ku bwumvikane mu biganiro hagati y’ubwami bw’ubwongereza ndetse n’umuryango w’ibihugu by’ubulayi mw’ijoro ryakeye, nkuko byemejwe n’amasoko ava muri leta y’ubwongereza.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza akaba yakiriye inama y’abayobozi b’ibihugu by’uburayi i Londres kuri uyu wa mbere.

Ubwongereza na EU bemeranije amasezerano anarimo imyaka igera kuri 12 yemerera ubwato bw’uburobyi bwo mu bihugu bya EU gukoresha amazi y’ubwongereza mu bikorwa byabo by’uburobyi nubwo byari byahagaritswe kuva mu 2017.


Sir Keir Starmer na Ursula Von der Leyen mu masezerano mashya.

Gusa hari ingingo zitarabasha kumvikanwaho bigisaba ko hakomeza ibiganiro bihambaye, iyi nama iri kubera mu bwongereza kandi yitezweho gukemura amakimbirane yose asanzwe arangwa hagati y’ubwongereza na EU.

Abasesengura ibigendanye na politiki mpuzamahanga bashimangira ko ubwongereza bwaba burimo kugerageza guhuza EU na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bishingiye ku mibanire itameze neza hagati yabo bigendanye n’intambara ya Ukraine.


Inama ya EU na UK igamije gukemura amakimbirane amaze iminsi.

Ubwongereza Bwikuye mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi tariki 31 Mutarama 2020, nyuma y’amatora ya kamarampaka yemezaga ko ubwongereza bugomba kuva muri uwo muryango, nubwo byateje impaka muri icyo gihugu.

Ibihugu nka Ecosse (Scotland) na Ireland y’Amajyaruguru bo barwanyije bikomeye iyi ngingo yamenyekanye nka Brexit aho benshi mu batuye ibyo bihugu bahise batangaza ko ibihugu byabo bishobora kuziyomora ku bwami bw’ubwongereza mu gihe kiri imbere.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru