Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Uganda: Imyigaragambyo yatangiye Polisi ibiraramo

Tuesday 23 July 2024
    Yasomwe na

Urubyiruko rw’abasore rwabyutse rwirara mu mihanda yo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, rusaba ubutegetsi bwa Museveni ko rurambiwe ruswa igomba guhagarara.

Ni gahunda yari ipanze ku rubyiruko ruvuga ko rurambiwe ruswa iri mu gihugu cya Uganda cyane cyane mu Nteko ishinga amategeko, ifatwa nk’inzu y’ubuvugizi bwa rubanda kuri leta.

Mu majwi y’abazindukiye mu myigaraagmbyo, barumvikana bavuga ko ’Nooo, Corruption must stop’ ( ’ruswa igomba guhagarara’).

Kuva batangira guteguza Museveni ko bari gutegura imyigaragambyo i Kampala, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni nawe yabasubije ko ibyo bidakora muri Uganda, ndetse aberurira ko badakwiye gukina n’umuriro.

Igipolisi nacyo nticyoroheye abigaragambya, mu mashusho irabakurura byarimba igakoresha inkoni ariko urubyiruko rwigaragambya narwo rugakomeza kuyereka ko rwabizindukiye.

Mu minota itari mike bapolisi yafashe bamwe mu bigaragambya bari bafite ubukana kurusha abandi ibata muri yombi iranabafunga.

Perezida Museveni yari yabwiye urwo rubyiruko ko niba rufite gahunda yo kwigaragambya ruzabikora muri weekend nta kazi gahari kugira ngo rutabangamira ibindi bikorwa by’ubucuruzi bisanzwe mu mihanda ya Kampala bw’abishakira amaramuko.

Itangazamakuru naryo ryahabyukiye

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru