Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umuganga w’Umupasitoro yaciye agahigo ku Isi ko kuvura amatwi atumva

Sunday 13 March 2022
    Yasomwe na

Mashudu Tshifularo, Umwalimu muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, yaciye agahigo ku Is ko kuvura amatwi yapfuye agakira akumva.

Ni ubuhanga yagezeho akoresheje ikoranabuhanga ryo gusimbuza utugufwa duro cyane tuba hagati mu gutwi, igikorwa yakoze kuva mu 2019, "Innovative 3D technology".

Uyu mugabo ufite n’impano y’Ubupasitoro, yavuze ko bakoresheje ikinyabutabire kitwa titanium, gituma igikorwa kihuta kandi hakabagwa agace gato.

Tshifularo avuka ahitwa Venda muri Limpopo, asanzwe ayobora ishami ry’Ubumenyi bw’indwara zo mu matwi, amazuru n’umuhogo (Otorhinolaryngology), muri kaminuza ya Pretoria akaba n’inzobere muri byo.

Iki ngo sicyo gikorwa cya mbere Prof. Tshifularo akoze gihambaye kuko no muri 2008 yigeze kwandika amateka yo kuvumbura uburyo bwo kubaga mu gifu hatabayeho kuva amaraso cyane, (A bloodless endoscope-assisted tonsillectomy), igikorwa nacyo cyabaye icya mbere ku Isi.

Urubuga AfroTech, ruvuga ko uyu mugabo avuga ko agendera ku bintu bibiri muri we, "Hanga ufushya cyangwa uzimire".

Agira ati, "Ahazaza hacu hari mu ikoranabuhanga, bitugeza ku bisubizo mpuzamahanga. Intego zacu ni ukuvugurura umutekano no gukora igikwiriye mu kugabanya ikiguzi mu miryango yacu mu iterambere."

Uyu muhanga yagiye anahugura abandi baganga bakiri bato muri ubu buhanga cyane cyane b’abirabura kugira ngo asigasire ahazaza h’umugabane ku kugira abaganga bakwiye mu bisubizi bikenewe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru