Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umugore yatwitse imyenda y’umugabo we ngo ari gutwika Virusi ya Sida

Friday 1 July 2022
    Yasomwe na

Umugabo witwa Rucamubyuma Vincent ukomoka mu karere ka Rutsiro akaba atuye mu Mujyi wa Kigali aratabaza Leta mu nzego z’ubutabera ko arembejwe n’umugore we wa mbere Uramukiwe Valeria, uri kumujujubya aho yamuhungiye akishakira undi mugore, nyuma yuko amutwikiye imyenda ngo ari gutwikiramo Virusi itera Sida yagize ibyago akandura bikaba ngombwa ko amubisa akajya kwishakira ubuzima muri Kigali.

Ubwo uyu mugore wa mbere yateraga mu rundi rugo umugabo we w’isezerano yimukiyemo i Kigali akishakira undi mugore, yavuze ko imitungo yose umugabo we agezeho nayo ari iye kuko ari umugabo basezeranye ivangamutungo rusange.

Umugabo yabwiye umunyamakuru ko yabonye umugore we babanaga muri Rutsiro amujujubya nyuma yuko yanduye Virusi itera Sida ahungira Kigali ajya kwishakira ubuzima; nyuma yasubiyeyo asanga umugore yamutwikiye imyenda n’uburiri yararagaho none yaje kuyamubuza amahoro ku wundi mugore Yandagiye Devotha bashakanye indi mitungo.

Yagize ati, “Anjujubije nza i Kigali, nsubiyeyo ndanga imyenda yanjye yarayitwitse na matela ngo aratwika Virus ya Sida, ndagaruka i Kigali mpura n’uriya mugore Yandagiye Devotha turabana dushakana ubuzima, akazana igihumbi nkazana ikindi nagikoreye, nta dipolome mfite.”

Akomeza avuga ko bagezeho bagura ikibanza cy’ibihumbi 270 bubakamo inzu bakaba bayimaranyemo imyaka 15.

Umugore w’isezerano wa Rucamubyuma yaje kwigarurira indi mutungo umugabo we yashakiye i Kigali

Umugore w’isezerano yaje kumenya ko umugabo we asigaye afite urundi rugo n’imitungo ava Rutsiro aza kwirukana mukeba we none n’umugabo amurasa hanze ngo arashaka kugurisha iyo mitungo y’urugo rwa kabiri.

Rucamubyuma akomeza agira “None ubu uyu mugore sindya, sinja my nzu. Kuri 14 Kamena yarandeze ngo arara hanze Kandi ari njye urara hanze.”

Uyu mugabo asaba Leta ko yasubiza umugore muto mu mirungo ye undi nawe akajya mu mitungo ye yasize Rutsiro bagahana amahoro.

Ingabire Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge aho ibi byabereye, yavuze ko ikibacyo cy’abo bantu cyamugezeho acyohereza ku nzego zumukuriye, abagira inama yo kwisunga inkiko zikabakiranura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru