Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Umuhanda Kigali-Huye wongeye kuba NYABAGENDWA

Monday 11 April 2022
    Yasomwe na

Nyuma y’iminsi igera kuri 13 hari gukorwa ubutabazi bwihuse bwo gusana igice gito cy’umuhanda Mpuzamahanga Kigali-Huye, ubu noneho wabaye Nyabagwndwa.

Kuva mu gitondo cya tariki ya 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Huye wangirikiye hagati ya Santere ya Ruyenzi n’isoko rya Bishenyi bityo ukaba utari Nyabagendwa.

Kuva ubwo ibinyabiziga byavaga Kigali byatangiye kwifashisha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto, mu rwego rwo gukomeza ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyepfo mu gihe aberekezaga Kigali bakoreshaga nanone umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022, nibwo Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yongeye gutangaza ko umuhanda Kigali-Huye noneho uri nyabagendwa. Polisi kandi yashimiye abakomeje kwihanganira kubahiriza amabwiriza yari yatanzwe mu rwego rwo gukomeza imigenderanire itekanye.

[Ikitwa Bizi cyacagamo amazi munsi y’umuhanda cyari cyangiritse bikomeye bituma umuhanda ucikamo kabiri

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.