Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umuhanda ujya Sake wafunzwe

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Urupfu rw’Umusivile rwatumye abaturage birara mu muhanda bahangana n’abashinzwe umutekano mu gace ka Mugunga bafunga umuhanda ujya Sake Uba Goma.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’iyicwa ry’umusivili wishwe n’abagabo bambaye imyenda y’igisirikare cya RD Congo ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2024.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe abaturage n’abahunze imirwano ya M23 na FARDC bo mu nkambi ya CBCA nabo bazindukiye mu myigaragambyo ikaze.

Abo baturage n’abahunze imirwano bavuga ko bakomeje kwicwa no kugirirwa nabi n’igisirikare cya Leta na Wazalendo.

Muri iyo myigaragambyo mu burakari bwinshi bahagaritse urujya n’uruza ku muhanda Goma-Sake.

Umwe mu bigaragambya yagize ati: ”Ubu bwicanyi bugomba guhagarara, ntidushobora guhangana n’inzara ngo hiyongereho n’ubu bwicanyi.”

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri ubwo bugizi bwa nabi bwaherekejwe n’iyo myigaragambyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru