Wednesday . 27 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Umuhungu wa Museveni ategerejwe mu Rwanda akazahura na Perezida Kagame

Friday 21 January 2022
    Yasomwe na

Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiye kuza mu Rwanda, biravugwa ko azaba aje kubonana na Perezida Paul Kagame.

Ni inkuru irimo gucicikana muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi mike gusa Lt Muhoozi atangaje ko Perezida Kagame ari Marume we kandi abamurwanya bagomba kwitonda.

Icyi gihe yagize ati “Afande Kagame Paul ni Marume. Abo mamurwanya bararwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kuba menge [kwitonda].

Umunyamakuru wa Televiziyo ya NBS witwa Carnary Magume yanditse kuri Twitter ko hari abantu i Kigali bemeje ko Lt Gen Muhoozi ejo aza gusura Perezida Kagame.

Yagize ati “Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi arasura Perezida Kagame i Kigali. Abantu bizewe i Kigali bemeje aya amakuru.”

Ikinyamakuru cyitwa Nile Post cyo muri Uganda cyo cyanditse ko “Perezida Museveni agiye kohereza Umuhungu we i Kigali”.

Hashije iminsi nanone Perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa yari izanjye ubutumwa bivuye kwa Perezida Yoweli Museveni.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru