Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watanze ibisobanuro bishya ku mushinga wawo wo gukoresha miliyari z’amayero z’umutungo w’Uburusiya wafatiriwe mu rwego rwo gushyigikira Ukraine mu ntambara no mu bukungu mu myaka ibiri iri imbere .
Uyu mushinga wahuye n’imbogamizi ziturutse mu Bubiligi, bavuga ko ushobora kugira ingaruka z’imari n’amategeko.
Perezida wa Komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ku wa Gatatu ko EU igamije gufasha Ukraine kubona ibice bibiri bya gatatu by’ibikenewe mu myaka ya 2026 na 2027. Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) Cyemeza ko Kyiv izakenera miliyari 137 y’amayero muri icyo gihe, naho Bruxelles igomba gutanga miliyari 90 muri ibyo binyuze mu “kugurizanya bifashishije n’imitungo y’Uburusiya yafatiwe.”
Von der Leyen yavuze ko gukoresha ayo mafaranga yafatiwe bizafasha Ukraine mu biganiro by’amahoro bizayihuza n’Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bizatuma Kremlin imenya ko gukomeza intambara “bihenda cyane.” Yemeje kandi ko yabwiye ubuyobozi bwa Amerika kuri uyu mushinga.
EU yamaze kwemera gushyigikira Ukraine muri 2026-27, kugeza ubu yohereje miliyari 170 y’amayero kuva intambara y’Uburusiya yatangira mu 2022. Niba umushinga wo kugurizanya ufashijwe n’imitungo y’Uburusiya yafatiriwe utemerwa, EU ishobora kwiyambaza amasoko mpuzamahanga, ariko icyo gikorwa gisaba kwemerwa n’ibihugu byose, bikazaha Hongiriya ububasha bwo gukumira.
U Burusiya bwanenze uwo mushinga buvuga ko ari “ubujura.” Muri iki gihe, umutungo munini ushobora gukoreshwa ubarirwa kuri miliyari 210 y’amayero y’Uburusiya wafatiriwe muri Europe, hafi ya miliyari 194 ikaba iri mu Bubiligi. Komisiyo y’Uburayi yateguye ingamba zitandukanye zo kurinda ibihugu ku ngaruka zishobora guterwa n’Uburusiya, harimo no kubuza ko ayo mafaranga yafungurwa ndetse no gushyiraho uburyo bwo kugurizanya Ukraine bwemeranyijeho n’ibihugu byose bya EU.
Ariko, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Maxime Prévot, ntiyanyuzwe n’uyu mushinga. Avuga ko “ari wo mushinga mubi kurusha indi yose kuko ufite ibyago kandi nta n’icyo umaze.” Yasabye ibihugu binyamuryango guhitamo kugurizanya ku isoko mpuzamahanga, uburyo busanzwe kandi buzwi, buhamye kandi bufite ibisobanuro byizewe.





















