Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

IMIRWANO IKOMEYE YAHITANYE ABARWANYI 27 B’UMUTWE WA FARC MURI COLOMBIA

Monday 19 January 2026
    Yasomwe na

Nibura abarwanyi 27 bo mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Colombia nibo bishwe mu gihugu hagati nyuma yo kurwana n’irindi shami ry’abarwanyi bahanganye, aya ni amakuru atangazwa n’uruhande rw’igisirikari cya leta.


Abarwanyi 27 byemejwe ko baguye muri iyo mirwano.

Ibi byakomeye cyane mu gihe hari icyuka cy’amakimbirane mu karere byongerewe ingufu n’igikorwa cya Amerika muri Venezuela ndetse no gutera ubwoba igihugu cya Colombia bikozwe na perezida Donald Trump.

Iyi mirwano ni imwe ikomeye yabaye mu mezi make ashize, ikaba yarabereye mu gice cy’icyaro cya El Retorno mu gice cya Guaviare gituranye n’ishyamba rya Amazon mu birometero bisaga 300 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Bogota, umurwa mukuru wa Colombia.

Igisirikari kuwa gatandatu cyatangaje ku rukuta rwacyo rwa X ko imirwano yari igamije kwigarurira ako gace kuko gasanzwe gakorwamo ubucuruzi bw’abantu ndetse na Cocaine.


Umwuka umaze iminsi utari mwiza hagati ya Perezida wa Colombia na Donald Trump

Iyi mirwano ikaba ishyamiranyije amatsinda ya Revolutionary Armed Forces of Colombia (FARC) basanzwe bayoborwa n’umugabo ushakishwa cyane muri icyo gihugu witwa Nestor Gregorio Vera, usanzwe uzwi ku mazina y’intambara ya Ivan Mordisco irindi shami rikaba riyoborwa na Alexander Diaz Mendoza uzwi na none nka Calarca Cordoba.


Aya matsinda yombi akaba yari asanzwe akorana gusa yaje gutandukana muri mata 2024 bigendanye no kutumvikana kwabaye imbere muri iryo huriro.
Igice gisanzwe kiyoborwa na Diaz cyari kiri mu biganiro by’amahoro na perezida wa Colombia Gustavo Petro, mu gihe uruhande rwa Vera rwo rukomeje kugaba ibitero ku basiviri ndetse n’inzego z’umutekano nyuma y’uko leta ivuye mu gahenge.


Mu gihe amatora asigaje igihe gito ngo abe; abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinje perezida Petro korohera inyeshyamba nubwo yakomeje kuzishyiraho igitutu.
Mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize; ingabo za Leta zagabye igitero cyahitanye abarwanyi basaga 19 bo ku ruhande rwa Mordisco, mu gihe Perezida Petro Gustavo yemeje ko uyu mugabo ashaka kwigira nka Pablo Escobar wari uzwi cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu myaka yo hambere.


Mu minsi ishize hari intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump na Petro Gustavo, gusa mu cyumweru gishize umwuka ukaba wongeye kuba mwiza nyuma y’ibiganiro byasojwe impande zombi zemeranije gukorana mu kurwanya icuruzwa rya Cocaine mu gihugu.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru