Ikipe ya Musanze FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda, Muhire Hassan utoza sunrise fc ati"UMUPIRA NIKO UMERA NDASABA ABAFANA KWIHANGANA." Mu gihe mugenzi we Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba akomeje kuvuna umuheha akongezwa undi.
Musanze FC niyo yafunguye izamu ku munota wa 3’ igitego cyatsinzwe Muhammad Sulley kuri pase nziza yari iturutse kuri Peter Aglebevor, iyi kipe yo mu ntara y’Amajyaruguru yakomeje guhusha ibindi bitego bajya kuruhuka iyoboye ku gutego kimwe.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje asatirana cyane ariko Sunrise FC nk’ikipe yarimo ishaka kwishyura igitego yokeje Musanze fc igitutu ndetse byaje no kuyihira ku munota wa 59’ ubwo Habamahoro Vincent yaje kubatsinda igitego cy’umutwe ku mupira wari uturutse muri koroneri.
Musanze FC yabaye nkikangutse gusa umurindi w’abafana wahise ugabanuka aho bibazaga uburyo bishuwe igitego gusa aka wa mugani uvuga ngo inkoko iri iwabo ishonda umukara ku munota wa 90’ w’umukino ibintu byaje guhinduka Muhire Anicet bakunze kwita Gasongo yaje gutsindira iyi kipe igitego cyababaje abakunzi ba Sunrise fc arinako bongeyeho iminota 5’ birangira ntagihindutse.
Umutoza wa Musanzefc Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba nyuma y’umukino yagize ati:"Nibyo koko turatsinze dukomeje kuba ku mwanya wa mbere nibyiza cyane ,kuba tugiye mu kiruhuko tuyoboye Shampiyona nibyiza cyane, icyambere nukuganiriza abakinnyi bagakora cyane,"
Umutoza wa Sunrise fc Muhire Hassan yagize ati:"Tugomba kwemera ko amahirwe mu mupira abaho twagowe no gutsindwa igitego cya mbere Tugitangira , icyo nabwira abafana nukwihangana niko umupira umera bisaba kwihangana, hari igihe ugira performance nziza ariko ukabura amahirwe yo kwinjiza igitego."
Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Etoile de l’est yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, Gasogi United yatsinze As Kigali ibitego 2-1, Rayon Sports yaguye miswi n’Amagaju 1-1, Bugesera fc yanyagiye Kiyovu sports ibitego 4-0, Marine fc yatsinze Etencelles igitego 1-0, uyu munsi hategerejwe umukino uhuza Mukura victory sports na police fc kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Musanze FC yahise igira amanota 9/9 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























