Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umuvugizi wa Guverinoma hari icyo avuga ku ihagarikwa rya Dr. Sabin wayoboraga RBC

Tuesday 7 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yahagaritse by’agateganyo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin, kubera ibyo agiye kubazwa akurikiranyweho.

Byatangajwe mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri, ryemeje ko uyu muyobozi yahagaritswe kugira ngo abanze yisobanure ku byo akurikiranyweho.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yabwiye Mamaurwagasabo ko Dr. Nsanzimana Sabin akurikiranyweho imikorere mibi mu nshingano yari ashinzwe.

Ati "Nkuko itangazo ribivuga, yahagaritswe kandi ari gukorwaho iperereza. Tugomba gutegereza ikizava muri iryo perereza ku byo abazwa."

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze amavugurura mu bigo bimwe bya Leta birimo RBC, RGB, LODA n’ahandi. Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yashyizeho Dr. NSANZIMANA Sabin nk’Umuyobozi Mukuru (Director General).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru