Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Umwami Mswati III yohereje abasirikare n’abapolisi guhangana n’abanyeshuri bashaka impinduka muri politiki

Tuesday 12 October 2021
    Yasomwe na

Umwami wa Eswatini, Mswati III yohereje abasilikare n’abapolisi Ingabo n’abapolisi muri Eswatini ku bigo by’amashuri guhangana n’abanyeshuri bamaze iminsi bigaragambya basaba ko habaho amavugurura ya politiki mu gihugu.

Hashize iminsi abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri iki gihugu kikigendera ku Bwami banga kujya kwiga basaba ko habaho amavugurura muri politiki.

Mu byo basaba harimo irekurwa ry’abadepite bafashwe mu myigaragambyo yabaye mu minsi ishize, kandi hagashyirwaho uburyo bwiza butuma uburezi bugera kuri bose ku buntu.

Lucky Lukhele, umuvugizi w’umuryango utegamiye kuri Leta, Swaziland Solidarity Network yabwiye AFP ko abo basirikare boherejwe ku mashuri gutera ubwoba abanyeshuri.

Mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere, Lucky Lukhele yavuze ko hari abanyeshuri 17 batawe muri yombi barimo n’umwana w’imyaka irindwi.

Ishyaka Communist Party of Swaziland naryo ryatangaje ko hari abayoboke baryo icumi batawe muri yombi, harimo n’uwarashwe mu kuguru.

Umuvugizi w’igisirikare cya Eswatini, Tengetile Khumalo yemeje ko ingabo zoherejwe ku bigo, gusa avuga ko zagiye guhangana n’abanzi b’abaturage.

Ati “ Ntabwo bivuze ko hari intambara ahubwo ni ubufasha ku zindi nzego z’umutekano ngo bagarure ituze.”

Guhera muri Kamena uyu mwaka, abagize sosiyete sivile n’abatavuga rumwe na Leta bigaragambiriza mu mijyi ya Manzini na Mbabane ari nako basahura amaduka n’indi mitungo y’umwami Mswati III.

Abantu 27 nibo bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo. Amashuri agera kuri 40 ni yo yagize uruhare mu myigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere.

Umwami Mswati III amaze igihe ashyirwaho igitutu na rubanda rumusaba amavugurura muri politiki ndetse bamwe ntibazuyaje kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwa Cyami bashaka demokarasi aho bumvise ko ibindi bihugu ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage, bugakorera abaturage, ibintu byatumye ahungaho gato.

Mu kwezi kwa Gatandatu Umwami Mswati III uyashyizeho Minisitiri w’Intyebe mushya Cleops Dlamini wahoze ayoboye ikigega cya leta cy’ubwizigame bw’izabukuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru