Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umwimukira wa mbere w’Ubwongereza yageze mu Rwanda

Wednesday 1 May 2024
    Yasomwe na

Byasaga naho kugerwaho bizakomeza kugorana ukurikije ibihato byagaragaye muri Gahunda Ubwongereza bwasinyanye n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza ariko uwa mbere wo ku mugabane w’Afurika yabimburiye abandi barebwa n’ayo masezerano.

Gahunda y’ubwongereza n’u Rwanda ni uko abageze ku butaka bw’Ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yo kwiga ku kibagenza bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazajya basuzumirwa dosiye zabo bakabona kwemererwa cyangwa guhakanirwa.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yishimiye ko intambwe ya nyuma yaburaga ngo iyi gahunda yari imaze imyaka ibiri itekerejwe ishyirwe mu bikorwa yageze ku musozo, igiaigaye ari ukugurutsa indege ya mbere ibageza i Kanombe.

Mu barebwa n’iki cyemezo, hari umwe wabimburiye abandi atiriwe ategereza undi muhango no kuzana n’abandi yisabira kuzanwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yavuze ko uwo umwe ahinyuje abavugaga ko iyi gahunda itazakunda.

Ati: "Ninkaho ahinyuje abanenga uyu munsi; none ko abyihitiyemo, akihitiramo u Rwanda ntawubimutegetse cyangwa umushyizeho igitugu?"

Yakomeje agira ati: " Bivuze yuko uyu munsi arahari, ejo ashobora gusaba ubuhungiro cyangwa se kuba umwimukira, agatangira akidegembya; asize Telefone, asize abantu mu Bwongereza benshi, azatanga amakuru, ashobora kuzavugana n’itangazamakuru, n’abandi bakavuga bati ariko wamugani aho hantu bajyaga batubwira ko ntamutekano, ko nta mpamvu tutajyayo, ko hari uwagiyeyo, ko arimo aduha amakuru, reka natwe tuzagerageze turebe."

Bwana Alain Mukuralinda yavuze ko abantu bakwiye kumenyanta gutangaza kirimo kuko u Rwanda rusanzwe rwakira n’abandi bahunga, abashaka gusaba ubuhungiro ahandi kandi baturutse mu bihugu bitandukanye, wenda ubu bikaba ariko uko uyu avuye mu Bwongereza aho bifite amazezerano yihariye abiteganya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru