Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Urukiko rwahamije Iraguha Prudence gutuka umunyamakuru mu ruhame

Friday 1 April 2022
    Yasomwe na

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Iraguha Prudance icyaha cyo gutuka mu ruhame, icyaha yakoreye Umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma yuko atamutumiye mu kiganiro asanzwe akora rumukatira igifungo cy’amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000.

Umunyamakuru Scovia Mutesi yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo uyu Iraguha Prudence nyuma yo kumutukira ku mbuga nkoranyambaga ubwo atari yamutumiye mu kiganiro asanzwe akorera kuri Flash TV.

Urukiko rwasomye umwanzuro w’uru rubanza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022, ni urubanza rwari rumaze iminsi rutegereje gusomwa nyuma isomwa ryimuwe inshuro imwe.

Urukiko kandi rwategetse ko Bwana Iraguha Prudance ko yishyura ibihumbi 500 Frw by’umunyamategeko wunganiye uwo yatutse ndetse n’igarama y’ibihumbi 10 Frw.

Byose hamwe harimo n’indishyi z’akababaro, Iraguha yaciwe ibihumbi 530 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru