Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Uturere 12 twabuzemo uwanduye COVID-19

Saturday 13 February 2021
    Yasomwe na

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Gashyantare 2021, yagaragaje ko umubare w’abanduye coronavirusi wongeye kugabanuka, ndetse mu bipimo byafashwe mu turere 30 tw’igihugu bigaragaza ko utugera kuri 12 nta wanduye coronavirusi.

Hari hashize igihe kitari gito imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri karere kabonekagamo abanduye coronavirusi kimwe n’abahitanwa nayo.

Imibare yasohotse muri aka kanya yagaragajemo uturere turimo Musanze, Rulindo, Gisagara, n’utundi twagaragaje ko ari zeru banduye ndetse tubiri ari two Rubavu na Gicumbi tubonekamo umwe umwe.

Indi mibare ishimishije ni uko abakize bageze kuri 540 mu gihe nta wahitanwe na Covid-19.

Abanduye nabo ni 67, umubare muto ugereranyije n’uko iminsi ishize babaga babarirwa mu ijana rirenga.

Abarembye nabo bagabanutseho babiri, bagera kuri 14.

Ntawashidikanya kubisanisha n’umusaruro wa Gahunda zirimo Guma mu Rugo na Guma mu Karere zimaze ibyumweru birenga bitatu zifashwe mu gihugu mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikwirakwira rya Corona ryari rimaze gufata indi ntera mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru