Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uwahoze ari Minisitiri Ngirabatware yagiye gufungirwa muri Senegal

Saturday 24 July 2021
    Yasomwe na

Ngirabatware Augustin wahoze ari Minisitiri mu Rwanda akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 ahamijwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherejwe gufungirwa muri Senegal aho azarangiriza igifungo cye cya kabiri.

ku wa Gatatu umucamanza Carmel Agius yemeje iyoherezwa rya Ngirabatware muri Senegal aho agiye kurangiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’agasuzuguro.

Ngirabatware mu kwezi kwa Nyakanga 2021, yakatiwe indi myaka ibiri yiyongera kuri 30 yari yarakatiwe nyuma y’aho Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rumuhamije icyaha cyo gusuzugura urukiko hamwe na Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

Televiziyo TV5Monde cyanditse ko kuri uyu wa Gatatu, ni bwo IRMCT yatangaje ko Ngirabatware azasoreza imyaka ye y’igifungo mu Gihugu cya Senegal nk’uko byari byasabwe n’Umucamanza Carmel Agius, mu rwego rwo kongerera imbaraga igihano yahawe nyuma yo kumuburanisha mu rundi rubanza rujyanye n’agasuzuguro.

Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008.

Ngirabatware ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu yakuye mu Busuwisi, yabaye Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru