Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Uyu mwaka tuzashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira-Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Festival Peace Nicodeme Nzahoyankuye

Thursday 19 September 2019
    Yasomwe na

Umuhuzabikorwa w’igitaramo cya Rabagirana Festival Peace Nicodeme Nzahoyankuye yatangaje ko uyu mwaka bazashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira muri iki gitaramo kizaba taliki 10 Nzeri 2019.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019,iki gitaramo kandi akaba ari igitaramo kiba buri mwaka ,uyu mwaka kikazaba gifite intego yanditse mu gitabo cy’Abafilipi 4:18 havuga ngo nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru Bwana Peace Nicodeme Nzahoyankuye umuhuzabikorwa wa Rabagirana Festival yavuze ko iki gitaramo kizaba gifite itandukaniro ugereranije n’icy’umwaka ushize.

Yagize ati:”Iby’umwaka washize ntago byasa n’uyu kuko hari amakosa abantu baba baragiye bakora,uyu mwaka akaba yarakosowe kuko hari ibyahindutse mu mitegurire.Uyu mwaka tuzakorera ahantu hanini kuko tuzakorera muri Dove Hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 4500 na 5000,ni mu gihe ubushize twakoreye muri Serena ahantu hari hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 800-1000″.

“Uyu mwaka tuzanashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira ,turatekereza ko kwinjira ari ubuntu mu gihe ubushize twari twashyizeho igiciro cyo kwinjira.Ni igitaramo kizaba giteguye neza kandi kitazaburamo ijambo ry’Imana, kikanazamara amasaha ahagije kandi igihe cyo kuririmba kikazaba kingana”.

Igitaramo cya Rabagirana Festival kizaba ari inshuro ya kabiri kibaye,kikaba kiba kigamije cyane cyane kuzamura abanyempano,kikagaragaza umuhanzi mushya ufite impano maze agafashwa.Umwaka washize bakaba baragaragaje umuhanzikazi witwa Gisele ubu akaba afite aho amaze kugera.

Ku isaha ya saa munani (14h:00)nibwo iki gitaramo kizatangira aho kizaba kirimo abaririmbyi n’abahanzi batandukanye kikazarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru