Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izashyikiriza Amerika hagati ya miliyoni 30 na 50 z’ingunguru za peteroli zari zarafatiwe ibihano, zikazagurishwa ku giciro cy’isoko amafaranga avuyemo akagenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu nyungu z’abaturage ba Venezuela n’aba Amerika.
Ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko iyo peteroli yamaze gukurwa mu butaka, igice kinini kikaba kiri mu mato kigiye kujyanwa mu nganda zitunganya peteroli zo mu gice cya Gulf of Mexico. Nubwo uwo mubare usa n’aho ari munini, Amerika ikoresha peteroli irenga miliyoni 20 z’ingunguru ku munsi, bityo ingaruka ku giciro cya essence zikaba zishobora kuba nto.
Nyuma y’iryo tangazo, igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyagabanutseho gato, aho bariyeri yagabanutseho hafi idolari rimwe. Kugurisha iyo peteroli bishobora kwinjiriza Amerika miliyari z’amadolari, ariko bikaba byanagabanya ububiko bwa peteroli bwa Venezuela, bwari bumaze igihe bwiyongera kubera ibihano byari byarayifatiwe.





















