Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Visi Meya Nzirabatinya yifurije amahirwe abana ba PSG Rwanda barimo n’abaturutse i Kirehe

Friday 20 May 2022
    Yasomwe na

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzirabatinya Modeste yifurije amahirwe n’intsinzi abana b’u Rwanda bagize ikipe ya Academy PSG Rwanda, by’umwihariko barimo na kapiteni wabo n’abandi bakomoka mu karere ka Kirehe kuzagira intsinzi mu gikombe cy’Isi kizabera mu Bufatansa.

Mu ijoro ryo kuri uyu Kane ni bwo abana babarizwa mu irerero rya PSG mu Rwanda bafashe indege berekeza mu Bufaransa mu mikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG gihuza amakipe y’abana batera inkunga.

Muri abo naba b’u Rwanda uko bahagurutse, barimo batatu b’Intaganzwa bakomoka mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo bari ku Kibuga cy’Indege kanombe berekeje PSG my Bufaransa

Abo bana ni:

1. ISHIMWE Benjamin
Yavutse: 05/07/2011

2. UJENEZA Patrick
Yavutse: 05/05/2010

3. SHEMA Samuel
Yavutse: 1/1/2012

Mu butumwa Visi Meya wa Kirehe, Nzirabatinya yahaye abo bana, yabifurije gukabya inzozi zo gukina nk’ababigize umwuga.

Yagize ati, "Aba bana turabifuriza gukabya inzozi zabo zo gukina nk’ababigize umwuga iburayi.

Turabasaba gukomera ku ntego bagira discipline.

Turasaba URUBYIRUKO n’ababyeyi ba Kirehe kubigiraho ko siporo ari umwuga ukomeye kw’Isi.

Yabasabye kuzahagararira neza u Rwanda rwababyaye ndetse bakihesha ishama ubwabo nk’abana bafite ejo hazaza heza mu gukina umupira w’amaguru by’umwuga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru