Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

War’uzi ibihugu birya inyama kurusha ibindi kw’isi?

Wednesday 6 February 2019
    Yasomwe na

Ushobora usanzwe wumva bamwe bavuga ko baretse cyangwa bagabanije kurya inyama, abenshi bakabigira cyane cyane ku mpamvu zo kurengera ubuzima bwabo, ariko ukwiye kumenya ko ikigero cy’abarya inyama kiyongereye. Abaminuje mu kuzirya, bari mu bihe bihugu?

Mu bihugu bimwe na bimwe bafata umwanzurowo kutarya inyama mu mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije, ahandi naho ngo banga kurya inyama mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’inyamaswa.

Icya gatatu cy’abongereza bavuga ko bahagaritse burundu cyangwa bagabanije inyama kwifunguro ryabo, mu gihe ibice bibiri kuri bitatu by’abanyamerika nabo bavuga ko mu gihe bariye inyama bashobora gufungura n’akamanyu gatoya k’inyama.

Ariko rero, ikizwi cyocyo n’ uko umubare w’abafungura inyama kw’isi wiyongereye incuro 5 muri iyi myaka 50 irangiye, aho cyavuye ku matoni miliyoni 70 y’inyama zaribwaga mu myaka ya 1960-1970, ubu umubare ukaba ugeze ku matoni miliyoni 330 y’inyama ziribwa.

None byaba biterwa niki?
Abahanga bavuga ko kimwe mu bituma umubare w’abaryi b’inyama wiyongera aruko abantu biyongereye hafi incuro 3, byumvikana uko abatuye isi biyongera ari nako habonekamo nabarya inyama. Ikindi ngo ubutunzi bwagiye bwiyongera, bigatuma ubushobozi bwo kugura inyama bwiyongera.

Muti none ni ibihe bihugu bifungura inyama kuruta ibindi?
Imibare ya nyuma yasohotse mu mwaka wa 2013 yerekana ko ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia biza kw’isonga, bigakurikirwa n’ibihugu bya Nouvelle Zélande na Argentine aho biboneka ko ku mwaka umuturage umwe muri ibi bihugu arya ibiro birenga 100 by’inyama ku mwaka, bigereranywa n’inkoko 50 cyangwa igice cy’inka kuri buri muntu.

Iyo mibare yerekana ko ibihugu by’Uburayi bw’uburengerazuba bifungura cyane inyama, aho umuntu umwe arya ibiro hagati ya 80 na 90 ku mwaka.

Iyo mibare kandi inerekana ko ibihugu bikennye inyama zitaribwa ku rugero runini, kubera amikoro make. Nko mu gihugu cya Ethiopiya ufatiye ku muturage umwe iyo yakabije ashobora kurya ibiro 7 by’inyama ku mwaka, mu gihe umunyarwanda we arya ibiro 8, umunyanigeria nawe ashobora kurya ibiro 9 ku mwaka.

Igihugu cy’Ubuhinde nicyo kizwi ho kurya inyama nke kw’isi, aho umuturage waho imibare igaragaza ko arya ibiro 4 gusa ku mwaka. Ibyo ngo bikava kw’idini ryabo ribabuza gufungura ubwoko bumwe na bumwe bw’inyama.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru