Sunday . 17 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Zinedine Zidane wamenyekanye nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza muri Real Madrid, ashobora kuzatoza Ubufaransa

Monday 13 October 2025
    Yasomwe na

Umufaransa Zinedine Zidane, yavuze ko agiye kugaruka mu kazi ko gutoza.

Uyu mufaransa Zidane ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Festival Dello Sport dukesha iyi nkuru, yavuze ko yifuza kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’Abafaransa umunsi umwe.

Hashize iminsi mu matwi y’abantu benshi humvikana inkuru y’uko abafaransa bashobora kuba barumvikanye na Zidane ko yazababera umutoza nyuma ya Didier Deschamps umaze muri iyi kipe imyaka irenga 12, kuko iyi kipe yayinjiyemo muri 2012. Kuva icyo gihe yatwaranye nayo ibikombe birimo n’igikombe cy’Isi Abafaransa batwaye muri 2018, ubwo cyaberaga mu Burusiya.

Uyu mufaransa Zidane wamenyekanye muri Real Madrid nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, kuko haba gukina ndetse no gutoza, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe.

Muri Real Madrid yahatwariye ibikombe byinshi birimo UEFA Champion League, nk’umutoza ndetse nk’umukinnyi.

Abafaransa rero bashobora gutandukana na Didier Claude Deschamps nyuma y’igikombe cy’Isi gitaha, bagatozwa ba Zidane nkuko amakuru menshi abivuga.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru