Tuesday . 24 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more
  • 23 March » OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi – read more
  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more

Muri 2021: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kirenga icyari giteganyijwe

Monday 21 March 2022
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko mu mwaka wose wa 2021 Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutse ku kigero cya 10.9% uvuye ku kigero cya 3.4% wagabanyutseho munsi ya zero mu mwaka wa 2020 ubwo igihugu cyari mu guhangana na COVID-19 ibikorwa hafi ya byose bigahagarikwa.

NISR ishimangira ko mu mwaka ushize inzego hafi ya zose z’ubukungu zagiye zitera intambwre ishimishije mu izahuka ryazo kurenza no ku kigero zariho mbere ya COVID-19.

Imibare y’agateganyo yagenaga ko buzazamuka ku gipimo cya 10.2% muri uyu mwaka wa 2021, bukazazamuka kuri 7.2% muri 2022, na 7.9% muri 2023 mbere y’uko buzamuka ku gipimo cya 7.5% muri 2024.

Raporo yashyizwe ahagaragara uyu munsi ubona ko urebeye kuri buri gihembwe, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021, buzamuka kuri 20.6% mu gihembwe cya 2 na ho igihembwe cya 3 buzamuka ku kigero cya 10.1%.

Inzego zasigaye zikirimo kwiyubaka ni urujyanye n’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoteli n’amaresitora, urwego rw’ubwikorezi nderse na serivisi zishingiye ku bukerarugendo.

Muri uyu mwaka, Urwego rw’Ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 6% mu gihe urw’Inganda rwazamutse ku kigero cya 13% na ho rwa Serivisi rukaa rungana na 12%.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2019 uyu musaruro wari wazamutse ku kigero cya 9.5%, na ho mu 2018 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.6%, mu 2017 kizamuka ku kiger cya 4.0%.

Kimwe mu byatumye ubukungu buzahuka harimo ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu nzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu zirimo no gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu gikomeje kongererwa imari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru