Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

ABANTU 22 BAGUYE MU MPANUKA Y’IMASHINI YUBAKA MURI THAILAND

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Nibura abantu basaga 22 biravugwa ko bahitanywe n’impanuka y’ikimashini cyubaka muri Thailand kizwi nka Cranes cyagwiriye gariyamoshi yarimo igenda mu nzira yayo.


Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri Thailand avuga ko yari itwaye abantu bagera kw’195 ikaba yavaga mu mujyi wa Bangkok yerekeza mu ntara iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand. biravugwa ko abantu basaga 80 bakomerekeye muri iryo sanganya- harimo umwe ufite umwaka w’amavuko.


Umwe warokotse iyo mpanuka akaba asanzwe abarizwa mu bakozi biyo gariyamoshi yasobanuye uko abagenzi bajugunywaga hanze nyuma yaho icyo cyuma cy’ubwubatsi cyari kiguye kuri iyo gariyamoshi.


Guverineri wa kampani ya leta igendanye no gutwara abantu muri Gariyamoshi akaba yamaze guhamagazwa kugirango hatangire iperereza ku cyateye iyo mpanuka.


Impanuka zikomeye zikomoka ku bwubatsi si ikintu kimenyerewe muri Thailand; ariko bimwe mu bice birangwamo kutita ku bakozi n’ibikoresho bitajyanye n’igihe ni kimwe mu biteza impanuka zihambaye muri icyo gihugu.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru