Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

AF/M23 mu gisa no guteguza kwisubiza Walikale

Friday 11 April 2025
    Yasomwe na

Nyuma yuko yemeye gusubira inyuma ngo hubahirizwe agahenge kateguraga ibiganiro bya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro rya AFC/M23 imbere y’umwami wa Qatar, iri huriro ryatangaje ko ingabo za Leta n’abambari bazo basubiye kugaba ibitero ku baturage barimo n’abop muri Walikale kandi itazakomeza kurebera bicwa.

Itangazo rya AFC/M23 ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Mata 2025, rivuga ko ingabo za RDC (FARDC) ziri kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’imitwe wa Wazalendo muri ibyo bikorwa aho AFC/M23 yasubije Leta.

Umuvuguizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yasobanuye ko ibi bitero byagabwe muri teritwari ya Masisi na Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ibitero byinshi byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa mu bice bituwe cyane muri Walikale, Masisi, Walungu no mu bice bihana imbibi ndetse no ku birindiro byacu.”

Yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Muri ibi bitero harimo ibyagabwe mu gace ka Mikenke tariki ya 8 Mata, byiswe “Point Zero” na “Balombili” n’ibyagabwe muri Rugezi kuva uwo munsi kugeza tariki ya 10 Mata.

Kanyuka yagaragaje ko tariki ya 10 Mata, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero mu gace ka Kivumu na Gahwera, hangizwa imitungo y’abaturage, indi irasahurwa.

Mu ijoro rya tariki ya 1 rishyira iya 2 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi, kugira ngo ibiganiro hagati yabo na Leta ya RDC bizabe mu mwuka mwiza.

Icyo gihe, muri Qatar hari hateganyijwe ibiganiro by’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC. Kuva mu cyumweru gishize, impande zombi zimaze guhura inshuro ebyiri.

AFC/M23 yatangaje ko nyuma yo gukura aba barwanyi muri uyu mujyi, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zawinjiyemo, zirawusahura.

Yagaragaje ko igishaka gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, kandi ko izakomeza kurinda abasivili no gusenyera igihungabanya umutekano aho gituruka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru