Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

AFC/M23 yatangiye kwikoma FARDC ku kwica amasezerano

Monday 24 March 2025
    Yasomwe na

Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko ingabo za Guverinoma ya Congo zatangiye kwica amasezerano bari bagiranye yo kutongera kubatera.

Ni agahenge ubundi kari katanzwe na FARDC nyuma yuko ibonye ko AFC/M23 ivuze ikanashyira mu bikorwa ko irekuye agace ka Walikale yari yafashe, impande zombi zigasobanura ko ari umusaruro wavuye mu biganiro bya Perezida Tshisekedi na Kagame imbere ya Emir wa Qatar.

Umuvugizi wa M23 amaze kubwira imiryango y’imbere mu gihugu n’umuryango mpuzamahanga ko bitandukanye n’ibyo FARDC yari yemeye, yatangiye kwica amasezerano.

Itangazo rigira riti: "Bitandukanye n’ibiri mu muitangazo ryo ku cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ingabo za Leta n’abo bihurije hamwe ntibararekera guhagarika drones zabo kurasa kuri Walikale. iki kibazo kiradindiza kwimura ibirindiro by’ingabo za AFC/M23 mu gace. Twavuga ko iki gikorwa kiba inzitizi ikomeye ku kubaha agahenge bikaba binagira ingaruka mu biganiro by’amahoro byari birimbanyije."

Nubwo AFC/M23 ivuga ibi, hari abakeka ko AFC/M23 yaba imeze nk’ishaka kubona impamvu yo kwitwaza kuba hari abatangiye kuvuga ko nubwo yatangaje ko yarekuye Walikale ariko hakiri abantu bayo bagaragara mu nguni za Walikale, ibintu bisa no kuryamira amajanja no kutizera uwo bahanganye.

Samuel MUTUNGIREHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru