Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

AFC/M23 yikomye MONUSCO yarekuye ingabo 800 za RDC zari zayihungiyeho

Tuesday 15 April 2025
    Yasomwe na

Ihuriro AFC/M23 rihanganye na Leta ya DRCongo ryashinje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kurekura ingabo 800 zari zayihungiyeho kugira ngo zihungabanye umutekano w’umujyi wa Goma.

Tariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma. Icyo gihe ingabo za RDC, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ab’imitwe ya Wazalendo bahungiye mu bigo bya MONUSCO bitandukanye.

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata 2025, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo byagabye igitero mu burengerazuba bwa Goma. Ku ikubitiro byavugwaga ko iki gitero cyari kigamije guhungabanya umutekano gusa, ariko biza kumenyekana ko cyari mu mugambi wo kwisubiza uyu mujyi.

AFC/M23 yatangaje kandi ko ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC), na zo ziri muri uyu mugambi, izisaba kuva mu burasirazuba bwa RDC bwangu.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yahakanye uruhare rw’abasirikare babo muri ibi bitero, asobanura ko bari kure cyane ya Goma. Umuryango SADC na wo wahakanye uruhare rushinjwa SAMIDRC.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa 14 Mata yatangaje ko ubwo abarwanyi babo bafataga umujyi wa Goma, MONUSCO yasobanuye ko icumbikiye ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo 2000, ariko ko ubu isigaranye 1200.

Yagize ati “Ubwo umujyi wa Goma wabohorwaga, MONUSCO yatubwiye ko hari abantu 2000 ariko uyu munsi harimo 1200, aho abarwanyi 800 bitwaje intwaro bagiye. Ni bo bari gukora ibyaha, bashyigikiwe na SADC.”

Tariki ya 28 Werurwe, abahagarariye SADC na AFC/M23 bahuriye i Goma, bumvikana ko SAMIDRC izataha inyuze ku kibuga cy’indege cya Goma nyuma yo gusanwa. Gusa Kanyuka yashimangiye ko bitewe no kurenga kuri aya masezerano, izi ngabo zigomba gutaha bwangu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru