Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Abatuye mu murenge wa Nkotsi basoje umwaka bashimira Perezida Kagame

Tuesday 31 December 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi, w’Akarere ka Musanze bashimira Perezida Kagame wabahaye ishuri ry’imyuga, bakishimira ko ryakemuye ikibazo cy’urubyiruko rwahoraga rutobora inzu zabo kubera kutagira icyo bakora.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yageraga muri uyu Murenge wa Nkotsi ahubatse iri shuri ry’imyuga ryegerejwe abaturage kugira ngo bihangire imirimo.

Nzaramba Enock yagize ati: "Iri shuri ridufatiye runini kubera ko mbere wasangaga urubyiruko rwandagaye hirya no hino rudafite icyo gukora, ariko aho iri shuri ryaziye basigaye biga kubaza, gusudira bakabona amafaranga bakiteza imbere. Ibi byose turabishimira Perezida Kagame wadutekerejeho akatwegereza iki gukorwa remezo."

Undi muturage yagize ati: "Urubyiruko rwararaga rutobora inzu ndetse bajyaga no mu myaka bagasarura ibyo batahinze, ariko kuri ubu basigaye biga umwuga, za ngeso mbi byibuze zaragabanutse kubera ko bafite aho birirwa hazwi kandi biga ibintu bibafitiye akamaro. Inaha dusa n’abari kure y’umujyi ariko ntabwo twari tuzi ko twagira ishuri, byose ni imiyoborere myiza y’Umubyeyi wacu Paul Kagame."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko urugendo rwo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bibafasha kwiteza imbere bigikomeje ndetse ngo ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida Kagame.

Meya Nsengimana Claudien yagize ati: "Urugendo rurakomeje, byose biri muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora ashakira abanyarwanda icyabateza imbere; turasaba abaturage bacu kujya babifata neza bakabyitaho kubera ko ari ibyabo."

Hirya no hino mu mirenge yo mu karere ka Musanze, Gacaca ,Muhoza, Kinigi,Muko n’ahandi baragenda bubaka amashuri y’ubumenyingiro afasha urubyiruko kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro no korohereza abayigamo, Leta y’u Rwanda iheruka kugabanya amafaranga y’ishuri yatangwaga muri ayo mashuri, kubera ko hari ababyeyi batinyaga kuyajyanamo abana babo, kubera ko ahenze ugereranyije n’asanzwe atanga ubumenyi rusange.

Nanone kandi leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka byibuze ishuri rimwe ry’umwuga muri buri murenge nk’uko byari bikubiye muri gahunda ya NST1 ndetse na NST2.

Mu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru