Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

[AMAFOTO] Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia Sukuhu Hassan wa Tanzania

Monday 2 August 2021
    Yasomwe na

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Suluhu Hassan amaze kwakirwa na Perezida Kagame, abakuru b’ibihubu byombi bagiye mu biganiro biri bukurikirwe no gusinya amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi ashimangira ubufatanye impande zombi zifitanye kuva na mbere.

Samia Suluhu yaherekejwe n’itsinda rigari ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

Usibye kuba ari igihugu gituranye n’u rwanda, Tanzania ni igihugu gifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, kikaba inzira y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva n’ibijya mu mahanga ku bihugu bitandukanye bikora ku Rwanda Mu Burengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru bitewe n’ibyambu bya Tanzania binyuzwaho ibicuruzwa biva hirya no hino ku isi cyane mu ku Mugabane wa Asia.

Uretse aba Perezida Samia Suluhu kandi yaherekejwe n’abayobozi bakuru b’ibigo birimo Icyambu cya Dar es Salaam n’ab’inganda zitandukanye zikorera muri icyo gihugu.

Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y’ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli ariko mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida wa Magufuli.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru