Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

APR FC yatomboye Rainaissance de Berkane yo muri Maroc ifite igikombe cy’umwaka ushize

Tuesday 26 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora rya CAF Confederation Cup mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda.

Iyi Kipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye igihugu cy’u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ikaba yamaze kwisanga muri yo muri CAF Confederation Cup nyuma yo gusezererwa na Étoile du sportive du Sahel mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kujya mu matsinda yabaye mu cyumweru gishyize.

Tombola yabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa kabiri y’uburyo amakipe agomba kuzacakirana mu majonjora ya nyuma ya CAF Confederation. Iyi tombora yabereye mu Misiri isize APR FC igomba kuzisobanura na RS Berkane yo muri Maroc ifite ibigwi n’amateka mu guhangana n’amakipe akomeye cyane ayo ku mugabane wa Afurika ikaba ari nayo iheruka iki gikombe igiye kongera guhatanira.

Iyi Kipe ya RS Berkane itozwa na Florent Ibengé ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yageze muri iri jonjora rya 3 imaze gusezerera Ben Guerdane yo muri Tunisia iyitsinze ibitego 5-0.

umukino ubanza ukaba izabera i Kigali tariki ya 28 Ugushyingo 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Ikindi wamenya ku ikipe ya RS Berkane ni imwe mu makipe makuru kuri uyu mugabane w’Afurika kuko yashinzwe mu 1938 bakaba bakunze kuyita "The Oranges Boys" ikaba ikinira kuri stade Municipal de Berkane Morocco.

RS Berkane ubwo iheruka gutwara igikombe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru