Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ababyeyi barerera muri Wisdom Schools baherekeje abana babo muri Canada

Sunday 6 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bana bane biga muri Wisdom Schools bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse n’abarezi bamaze gufata rutemikirere berekeza mu gihugu cya Canada aho bagiye mu marushanwa mpuzamahanga azabera muri "Upper Medison College" y’i Toronto muri Canada.

Ni amahugurwa atangira kuri iki Cyumweru tariki 06 kugeza 13 Kanama 2023, aho azitabirwa n’abazaturuka muri Canada, Australia, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza ndetse n’Abana b’Abana b’u Rwanda biga muri Wisdom Schools ihagarariye umugabane wa Afurika.

Mbere yo guhaguruka bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bishimiye kuba bagiye guhagararira umugabane wa Afurika ndetse bagaruka ku mwihariko babona Wisdom Schools irusha andi mashuri.

Marie Paul Gisubizo, yagize ati: "Ubu njye namaze gutinyuka kuvugira mu ruhame, muribuka igihe tujya mu marushanwa i Dubai tuzana ibikombe byose, uyu munsi rero kuba ababyeyi bacu na bo badushyigikira bidutera imbaraga nyinshi, Tugiye kuhakura ubunararibonye butwongerera agaciro kandi ubumenyi nzahakura nzabusangiza abandi batagiyeyo, ubu noneho tuzahurirayo n’abaturutse ku mugabane w’i Burayi. Icyumweru tuzamarayo tuzaba twarabonye ubumenyi bwinshi."

Umwe mu babyeyi witwa Kayitesi Diane waherekeje umwana we n’amarangamutima menahi yavuze n’impamvu bahisemo guherekeza abana babo mu marushanwa kandi byari bisanzwe ko bajyana n’abarezi gusa.

Yagize ati: "Ishuri rya Wisdom School rifite umwihariko, baturerera neza abana, niyo mpamvu nahisemo kujya gushyigikira umwana wanjye ndetse kugira ngo ndeba n’urwego agezeho kuko ataraza kwiga hano yari acecetse cyane ntabwo yavugaga icyongereza ariko ubu asigaye avuga neza icyongereza adategwa, ibi bigaragaza ubumenyi ahabwa nanjye kuri iyi nshuro nahisemo kujya kudushyigikira."

Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda Nduwayesu Elie, yavuze impamvu bategurira abana kujya gukarishya ubumenyi mu bihugu bikomeye byo ku mugabane w’Burayi, ndetse yashimye ababyeyi bakomeza kumushyigikira mu rugendo rwo kurera abana b’u Rwanda.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndabanza nshime leta yacu y’Ubumwe idahwema gukunda abaturage bayo, iyo tugeze mu bihugu ambasade zacu zitwakira neza cyane, ibi bigaragaza agaciro Umunyarwanda afite ku Isi. Abana bacu bagiye mu mahugurwa bazungukiramo byinshi bituma baguka mu bitekerezo kuko turera umuntu ushobora kuba yakemura ikabazo icyo aricyo cyose yahura nacyo ku Isi."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Aba bana bagiye kuzamura ubumenyi bwabo mu cyongereza ndetse ubu biri ku rwego mpuzamahanga hari n’andi marushanwa tuzitabira umwaka utaha nayo turimo kuyitegura, reka nshimire ababyeyi biyemeje kuduherekeza bakigomwa byinshi bakavuga bati reka njyane n’umwana wanjye mushyigikire. Ibi biragaragaza ubufatanye bwo kurera, ndasaba n’abandi kuza kureramuri WisdomSchools turi mu gihugu hose."

Ishuri rya Wisdom Schools ryavutse muri 2008 ritangirana abana batanu biga mu ndimi zose Icyongereza, Igishinwa, igifaransa, Igiswahili, n’Ikinyarwanda, batangiye gukora ibizamini bya Leta mu 2012, kuri ubu abarenga 1500 nibo bamaze gusoza amashuri abanza ndetse bose bagiye batsinda 100%

Iri shuri rifite icyicaro gikuru i Musanze mu Majyaruguru aho bafite amashuri y’incuke, amashuri abanza ndetse n’amashuri y’isumbuye (O level na Advanced level mu mashami atandukanye ajyanye na Siyanse) mu majyepfo bafiteyo amashami i Burengerazuba bafiteyo amashami, mu Burasirazuba n’aho bafiteyo amashami.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru