Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abandi Banyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda bahohoterwa boherejwe mu Rwanda

Friday 20 August 2021
    Yasomwe na

Ku mugoroba wo ku wa Kane Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zakiriye abandi Banyarwanda 26 boherejwe na Uganda, bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batangaza ko bakorerwaga ihohoterwa.

Mu bahagejejwe banyuze ku mupaka wa Kagitumba uhuza u rwanda na Uganda, harimo abagabo 20 abagore bane n’abana babiri barimo uw’imyaka ibiri.

Bakihagera bapimwe COVID-19 maze 18 bayisanganywe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama, abandi bajyanwa mu kato ahahoze IPRC Nyagatare.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku Mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro zirindwi, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda. Muri bo kandi haba harimo abagore, abagabo n’abana bakiri mu mashuri.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 70 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru