Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abanyamerika batatu bashatse guhirika Tshisekedi ku butegetsi basubijwe iwabo

Wednesday 9 April 2025
    Yasomwe na

Tariki ya 19 Gicurasi 2024 ni bwo Igisirikare cya RDC, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, wateguwe n’abagabo barangajwe imbere na Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa RDC na Amerika icyarimwe.

Ni inkuru yavugwaga nk’ikinamico, ukurikije uko urugendo rw’abo bagabo rwagenze kugeza ubwo Malanga ahasize ubuzima, nk’uwari iuyoboye itsinda.

Malanga uwo yamanukanye n’umuhungu we Marcelle baje gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, mu gihe cya manda ye ya mbere.

Christian Malanga Musumari n’umuhungu we Marcelle bazi ko bambariye gukuraho Tshiskedi

Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Amerika, Tammy Bruce, yatangaje ko Abanyamerika batatu bahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2024, boherejwe muri Amerika.

Ni umugambi bivugwa ko wateguwe n’abantu 37 bari bayobowe na Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa RDC na Amerika, wiciwe ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa. Abo bantu baje gukatirwa igihano cy’urupfu nyuma gihindurwamo igifungo cya burundu.

Ku wa 08 Mata 2025 Bruce yatangaje ko abo Banyamerika batatu boherejwe muri Amerika ndetse bafungiye muri gereza y’icyo gihugu, agaragaza ko byari bikwiriye ko abo bantu baryozwa ibyaha bari bakoze.

Ati “Turanenga twivuye inyuma bariya bantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku wa 19 Gicurasi 2024. Dushyigikiye kandi ubuyobozi bwa RDC bwabaryoje ibyo byaha uko bikwiriye.”

Muri abo Banyamerika batatu boherejwe muri Amerika harimo na Marcel Malanga w’imyaka 21 wari umuhungu wa Christian Malanga utaracanaga uwaka n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC, Tina Salama, yanditse kuri X ko Tshisekedi yakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyahawe abo bantu, ndetse yemera ko boherezwa muri Amerika aho bazakomereza igifungo.

Burijwe indege bamaze kwambikwa indi myambaro

Abo Banyamerika boherejwe iwabo mu gihe Umujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, aherutse kugirira uruzinduko mu Karere agamije kuganira ku buryo bwo kugashakira amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri abo bantu 37 bagabye igitero bagamije gukuraho Tshisekedi harimo Umubiligi, Umwongereza, n’Umunya-Canada ariko bose bahawe ubwenegihugu bwa RDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru