Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abanyarwanda 5 bishwe n’amasasu yavuye mu rugamba rwa Goma

Monday 27 January 2025
    Yasomwe na

Amasasu yavaga mu mirwano yahuzaga Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC yahitanye Abanyarwanda 5 abandi 20 arahakomeretsa ku gice cy’u Rwanda cyo ku mupaka na Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mutarama nibwo byari byemejwe ko Ingabo za M23 zaraye zifashe umugi wa Goma, ukaba umugi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa DRCongo.

M23 yari yabyutse itanga itangazo ku ngabo za Leta, FARDC zaba zasigaye mu mugi wa Goma ko zigomba gutonda umurongo kuri statde de l’Unite muri Goma zigashyira intwaro hasi.

Kugeza mu masaha ya yine za mugitondo kuri uyu wa Mbere hari hatararema urugamba kuko abaturage ba Goma bashakaga guhunga babifashwagamo n’ingabo za Loni muri Congo, MONUSCO, abandi badashaka guhunga bari basabwe kwikingirana mu ngo zabo bagashyiraho n’ibimatela ku nzugi n’amadirishya.

Byaheze nka saa tanu z’igitondo ibintu bihindura isura, aho imirwano ikomeye yaturikiye mu gice cya ruguru y’ikibuga cy’indege cya Goma.

Imirwano ikomeye yabereye mu gice cya ruguru y’ikibuga cy’indege cya Goma.
Amasasu yo muri urwo rugamba amwe yarengaga ibice barwaniragamo akinjira ku ruhande rw’u Rwanda, birangira abantu batanu bahasize ubuzima abandi 20 barakomereka.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko abantu batanu bamaze gupfa kubera amasasu ava muri Congo.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira ibice by’ingenzi mu mujyi wa Goma, ubu zamaze gufata televiziyo y’igihugu ishami ry’i Goma.

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwasabye bamwe mu batuye ahabera imirwano kuhava, abandi bagiye bibwiriza bakagenda.

Abanyarwanda bamwe bagerageje gufata amasasu yaguye ku butaka bw’u Rwanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru