Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abanyarwanda bemerewe kurikesha mu minsi mikuru

Tuesday 10 December 2024
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere RDB, rwemereye hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukora kugeza mu gitondo, kuva kuwa 5 nijoro kugeza ku cyumweru abantu bishimira iminsi mikuru.

Itangazo rya RDB ryemerera aba bashoramari kandi gukora kuva Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, hanyuma kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.

Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.

Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Mu 2023 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants.

Guverinoma yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro.

Ni umwanzuro ugamije kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda.

Leta yavuze kandi ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru