Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abarimu batangiye gukingirwa COVID-19

Saturday 6 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abakora umwuga w’uburezi (abarimu) batangiye gukingirwa icyorezo cya coronavirusi, nk’abari mu kiciro gifite ibyago byo kwandura byihuse kurusha abandi.

Igikorwa nyamukuru cyo gukingira abarimu cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali, ahahuriye abakora mu burezi bo mu bigo bitandukanye byo muri Kigali byaba ibya Leta n’iby’abikorera n’abo muri Minisiteri y’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspar amaze gutangiza icyo gikorwa, yatangaje ko igikorwa kizageza ku cyumweru.

Ati "Abarimu bari mu bakozi b’imbere, bakomeje gukora kuko akazi k’uburezi karakomeje kandi ubungubu abarimu bari gusabwa kwigisha bagasabwa nanone kwirinda coronavirusi ariko nanone bakakirinda abandi banyeshuri, ubu turishimira ko babonye uburyo abarimu bakomeza akazi kabo neza."

Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko kuri site ya Kigali Arena ahafunguriwe iki gikorwa hakingirwa abarimu barenga 1 800.

Biteganyijwe ko abarimu bo mu ntara nabo bazagenda bagerwaho na gahunda yo gukingirwa uko igihugu kigenda kibona izindi nkingo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru