Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga Ku mutekano muri Africa (ISCA) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Gisozi.

Friday 23 May 2025
    Yasomwe na

Abari bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa - ISCA), bamaze iminsi ibiri bari mu Rwanda aho inama yabereye, kuri uyu wa Kane basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali.


Abitabiriye iyi nama basobanuriwe uko Jenoside yateguwe n’urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rurimo.

Iyi nama yahuye n’igihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe k’iminsi ijana. Abitabiriye urugendo rwo gusura urwibutso bahawe ibisobanuro birambuye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse n’uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma y’ayo mateka mabi mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize.

Mu rugendo bakoze, basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, n’ingaruka zayo ku gihugu n’abaturage. Banabonye amafoto, inyandiko n’ibindi bimenyetso bigaragaza ubukana n’ubugome bwayiranze, banasobanuriwe kandi urugendo rwo gusana igihugu cyasenywe.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru