Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Afurika yepfo : Itorero rya satani rya mbere muri Afurika ryamaze kwiyandikisha kumugaragaro

Tuesday 2 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Itorero rya mbere rya satani ryatangijwe muri Gashyantare 2020 ubu ryamaze kwiyandikisha muri Afurika y’Epfo muri uku kwezi, Gicurasi 2020.

Inshingano z’iryo torero ngo ni ukubanza kwigisha abaturage ku nama nkuru y’idini rya Satani no gukemura imyumvire itari yo ku bijyanye n’imigenzo ya Satani ndetse n’ubwoba bwa Satani.

Umwe mu bashinze iri torero rya satani muri Afurika y’Epfo, Riaan Swiegelaar, avuga ko kugirango bashobore kwiyandikisha byatwaye imyaka 4 yose. Iri torero rifite inama nkuru igizwe n’abantu 7 bahagarariye guhagararira satani muri Afurika y’Epfo. Aganira na radiyo zaho muri Afurika y’Epfo, Riaan Swiegelar yagize ati:

Igihe ku bwanjye namenyaga ibya satani, ntabwo mu by’ukuri byari umuryango wateguwe. Kandi nta bari bawuhagarariye ku buryo nagombye gushaka inzira mu mwijima niko nabivuga, kugeza ubwo mpuye na bagenzi bacu ba satani nuko duhinduka abantu bafitanye isano. Ni ngombwa rero kugira itsinda ryumvikana rihuje ibitekerezo kandi dushobora guhura.

Ku bwa Swieglar, wakuriye mu muryango wo hagati ariko ukomeye mu idini ya gikirisitu, “igitekerezo nyamukuru kuri satani ni ubwenge bwihariye no kubaho udahangayikishijwe n’icyaha cyatewe n’andi madini biturutse ku bushake bwa muntu.”

Sweiglar avuga ko umuryango we utagira inzika kandi ko wemeye amahitamo ye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru