Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amajyaruguru: Baribaza impamvu umuhanda mpuzamahanga uhora uterwamo ibiremo

Tuesday 8 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abakoresha umuhanda mpuzamahanga wa Musanze-Cyanika bakomeje gushoberwa, bibaza impamvu uyu muhanda uhora uterwamo ibiremo aho kuwukora mu buryo bwiza burambye.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu turere twa Burera na Musanze, basaba leta gukora uyu muhanda ukoreshwa cyane ndetse n’imodoka zivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda zose niwo zikoresha.

Umwe muri aba baturage bakoresha uyu muhanda witwa Ndimuto Claude yagize ati: "Uyu muhanda bahora baza bagateramo ibiremo, bazaze bawugire mugari nkuko indi mihanda imeze, urabona ko hanyuramo ibikamyo bivuye muri Uganda, bazawukore neza ibinyabiziga bijye biwunyuramo byisanzuye."

Undi muturage witwa Nshimiyimana Desire yagize ati: "Kuva mu mujyi wa Musanze kugeza hano ku Gakiriro urabona ko hakoze neza ariko ahandi murabona ko ibinyabiziga bigenda bibyigana n’abanyamaguru, buriya umuhanda mpuzamahanga ukwiye kuba ari mugari, reba akamyo yikoreye sima, amakamyo atwaye ibicuruzwa yose abivanye Uganda cyangwa abijyanyeyo yose anyura hano, turasaba ko wakorwa neza bakawagura."

Bakomeza bavuga uyu mubanda akenshi ukunze kuberamo impanuka bitewe nuko hari igihe ibikamyo binini biba bishaka gukwepa ibisimu bigasatira abanyanyamaguru akaba ariho bahera basaba ko wakorwa.

Ku ruhande rw’akarere ka Musanze, umuyobozi wako Ramuli Janvier yavuze ko hagiye gushakwa ubushobozi buhagije kugira ngo uyu muhanda uzakorwe cyane ko bagiye kubigaragaraza Minisiteri y’ibikorwaremezo (Minifra) bakareba uburyo baba bawusannye mu gihe ingengo y’imari ihagije itaraboneka.

Yagize ati: "Muri za 2007 hari gahunda yari yatangijwe yo gushaka amafaranga yo gukora uriya muhanda wa Musanze-Cyanika, hanyuma amafaranga aza kuba make, hashyirwamo NPD igenda ikora agace kameze nabi cyane, ubu gahunda yatanzwe ni ugushaka ushobozi buhagije noneho uyu muhanda uzakorwe. Minfra iki kibazo iragifite nk’imihanda igomba gukorwa, ni ikibazo cy’ingengo y’imari iba itaraboneka, ubu turakomeza tubigaragarize Minifra ko cya gice kirimo kugenda cyangirika cyane, byibuze bakareba niba baba basannye turiya duce tugenda twangirika cyane."

Ni umuhanda uhuza Musanze, Burera ndetse ugarukiye ku mupaka wa Cyanika, ukunda gukoreshwa cyane n’amakamyo manini aba yikoreye imizigo ndetse n’amabisi manini azwi nka Jaguar, Trinity, Baby coach, yose akoresha uyu muhanda bakunze guhora bateramo ibiremo buri gihe, akaba ariho abaturage bahera basaba ko wokorwa ukarangira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru