Abarwanashyaka ba (Democratic Green Party of Rwanda)Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bavuga ko mbere kwambara umwambaro w’iri shyaka aho batuye byabaga ari ikizira ariko kuri ubu ngo ntarwikekwe.
Ibi babigarutseho mu nteko rusange y’Abarwanashyaka ba DGPR-Green party yahuje abanyamuryango b’iri baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, aritwo Gakenke, Musanze,Rulindo, Gicumbi na Burera.
Ingabire Julienne uvuka mu karere ka Burera ni Visi chairperson w’Ishyaka DGPR-Green Party, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yagize ati”nishimiye kuba narageze muri Green Party ngahita mba n’Umuyobozi mbere aho dutuye bamenyaga ko ubarizwa muri iri Shyaka ntugire Amahoro, ariko kuri Ubu abantu bamaze kumenya Demokarasi icyo bivuze ubu rwose kwambara ikirango cy’Ishyaka bintera ishema nta pfunwe bintera, tugomba gukora uko dushoboye tukongera abarwanashyaka niyo gahunda dufite.”
Ibrahim Ndayambaje ni Chairperson w’Ishyaka Green Party ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko bagiye gukora cyane ibikorwa bikaruta amagambo bimakaza ihame rya Demokarasi no kurengera ibidukikije.
Yagize ati”Icyambere tugiye gukora n’ubukangurambaga bwo kugira ngo tubone abarwashyaka, Kandi turiteguye dufite urubyiruko natwe nkuko twatowe tugiye gushyiraho inzego mu tugari mu mirenge kugira ngo tuzagere muri 2029 duhagaze neza.”
Ibrahim yakomeje agira ati”Ibyo abayobozi badusabye ku rwego rw’Igihugu tugiye kubishyira mu bikorwa cyane dukora (Mobilisation) Umurwanshyaka wese agomba guterwa ishema na DGPR-Green Party batugiriye icyizere natwe tugomba kwigaragaza.”
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR-Green Party Hon Dr Frank Habineza yavuze ko usibye mu karere ka Gicumbi hakiri ikibazo ku barwnashyaka ahandi bamaze kumenya Demokarasi.
Ati”Intego nyamukuru twari dufite kwari ugutora inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara, Komite y’ishyaka ku rwego rw’Intara,Komite y’urubyiruko na komite y’Abagore ndetse no kuzuza inzego habaye n’amahugurwa atandukanye uyu munsi kandi byakozwe ibi byose no mu rwego rwo kubaka ishyaka kugira ngo rikomere”
Dr Frank Habineza yakomeje agira ati”Ishyaka ryacu ni ukwishyira ukizana no mu bwisanzure, mu karere ka Gicumbi ejobundi twari turiyo baracyafite ikibazo cyubwisanzure cyane cyane abayobozi mu nzego zibanze badashaka kumva ko hari umuntu uri mu ishyaka rindi cyane Green Party bakaba badashaka ko wambara imipira y’ishyaka, turashaka kuzabigeza ku nzego za Leta cyane kuri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu , urumva ko niba utambaye umwambaro w’ishyaka nayo matora ntiwayajyamo neza, twabyumvise Gicumbi niba hari nahandi biri bigomba gucika Ntabwo Leta y’u Rwanda ishyigikiye ibyo bintu.”
Mu bindi basabwe harimo gukomeza guhanira indangagaciro no kugira uruhare mu kwimakaza ihame rya Demokarasi no kurengera ibidukikije.
Ndayambaje Jean Claude
























